February 8, 2012

Umuryango Wimuka

N`itsinda rigizwe n`abantu batandukanye biyemeza kuba umuryango umwe n`abana b`impfubyi batagira umuryango, bityo bakiyemeza kujya kubasura mu turere dutandukanye. Uyu murimo akenshi ntiworoshye kubera ko bisaba ubwitange, ubushake bwo kuwukora umuntu adategeraje igihembo cy`amafaranga cyangwa ibindi bintu bifatika.

Kugeza uyu munsi, hamaze kugaragara ko burya n`impfubyi  nazo zishobora kugira uruhare mu gukira kwazo ndetse na bagenzi babo. Kuva iyi gahunda itangiye, abana benshi bashoboye kwiyubakamo icyizere.